INTUMBERO


TIntego za AMI ni ugukorera iterambere rihuriweho na buri muntu. AMI yizera mu iterambere rya buri wese ndetse n’iry’umuntu ku giti cye. bonyine bashobora guharanira amahoro n'imibanire myiza mu bihe bigoye nk’ibyo u Rwanda rwaciyemo nyuma ya jenoside. Icyi cyifuzo gishingiye ku baturage kandi umuryango uhari kugirango ushyigikire ndetse wigishe aba bantu bafite ubushake bwo kuzana impinduka zibanda cyane cyane ku rubyiruko. Ibi bizagerwaho binyuze mu guteza imbere imbaraga zimbere zigaragarira hanze binyuze mu bintu bitatu, aribyo Imyumvire yo kudatinya, kwihanganira ingorane mu buzima no kudaheza umuntu uwo ari we wese aho atuye mu muryango nyarwanda wa nyuma ya jenoside. Byongeye kandi, AMI ikomeje gushakira ibisubizo birambye kandi bitagamije ihohotera, bibazo bishingiye ku makimbirane n’ihohoterwa ryangije umuryango Nyarwanda. AMI yimakaza umuco w'amahoro, gukemura amakimbirane n'ubwiyunge binyuze mu biganiro na baturage, gukora ubuvugizi no kugira uruhare mu mategeko. Itanga ubufasha bwimitekerereze ku bantu bafite "imitima yakomeretse", itezimbere imibereho myiza y'abatishoboye n’abasigajwe inyuma n’umuryango nyarwanda kandi bigira uruhare mu kubahiriza uburenganzira bwa muntu n’uburinganire. Ibikorwa bya AMI byibanda mu ntara y'Amajyepfo, cyane cyane mu turere twa Huye, Gisagara, Nyaruguru na Nyanza. Icyakora, bisabwe na Komisiyo y'Igihugu y'Ubumwe n'Ubwiyunge (NURC), uhereye mu myaka ibiri ishize, AMI yaguye ibikorwa byayo mu duce tw'igihugu tubikeneye nka Nyabihu mu Ntara y’Iburengerazuba. Uburyo bakoresha bushobora gufatwa no kuvugururwa bugakoreshwa n'ahandi kumugabane wa Afrika. Urugero, muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (DRC)batangije bimwe mu bikorwa (mu Ntara ya Kivu) no muri Repubulika ya Santarafurika (Central African Republic) aho bari gutangiza Imiryango itegamiye kuri Leta n'imiryango ishingiye ku kwizera bashingiye ku buryo bwabo bw'ubujyanama n'ubwiyunge. Binyuze muri APTE (Ubudage) na CIPCRE (Cameroun), bari gushyiraho kaminuza mpuruza (Peace University in Africa) aho uburyo bwa AMI bwo kwimakaza amahoro ndetse n'ubundi, bwigishwa abubatsi b'amahoro baturutse mu bihugu bitandukanye, ahanini ibihugu bya Afurika. Buri mwaka, kaminuza yo mu gihugu cya Afurika kirimo abagizweho ingaruka n'amakimbirane irategurwa AMI ishaka ikanakorana n'amatsinda atandukanye n'ibigo biri mu muryango Nyarwanda, harimo abakuru b'umuryango (inararibonye, abakuru mudugudu), Inzego z'ibanze, abashakanye batandukanyijwe n'amakimbirane yo mu ngo n'abana babo, amatsinda y'abatishoboye (abantu bafite imitima ikomeretse, abagore batawe, abakobwa bari mu kaga, abantu babaswe n'inzoga n'ibiyobyabwenge, abana bahohotewe), abarokotse jenoside n'imiryango yabo, abafungiwe jenoside, abafunguwe barahamijwe icyaha cya jenoside n'imiryango yabo, ibigo bitanga uburezi, Amahuriro mpuzamahanga n'imbere mu gihugu, Imiryango itegamiye kuri Leta, amadini na amatorero, ibigo bya Kiliziya mpuzamahanga n'imbere mu gihugu na amatsinda akora ubuvugizi.