AMATEKA


Association "Modeste et Innocent" - AMI - ni umuryango udaharanira inyungu washinzwe mu 2000 ukaba ukorera mu Rwanda mu Karere ka Huye, Intara y'Amajyepfo. Ni Umuryango washinzwe na NTEZIMANA Laurien mu rwego rwo kwibuka bagenzi be nyakwigendera, Padiri Mungwarareba Modeste, watibye Imana ku wa 4 Gicurasi 1999 na SAMUSONI Innocent, umukuru w'umuryango, wishwe tariki ya 30 Mata 1994 muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuba bombi baragaragaje Ubuntu (ubushobozi bwo gukunda no kwitangira abandi ku bwende bwabo) mu bihe bigoye byabanjirije Jenoside. Aba uko ari batatu nibo bashinze ndetse banayobora serivise zijyanye no kwigisha iyobokamana muri Kiliziya Gatorika, Diyosezi ya Butare (Theological Animation Service) Butare, igikorwa cyabayeho kuva 1990 kugeza 1999, yibanda ku kwimakaza amahoro mu Rwanda. AMI ni umuryango utegamiye kuri Leta ukorera imbere mu gihugu mu gushyigikira inyungu rusange z’abaturage, wahawe ubuzima gatozi n'Iteka rya Minisitiri N °155 / 08.11 ryo ku wa 28 Nzeri 2009, ryasohotse mu Igazeti ya Leta yo ku wa 4 Gicurasi 2010 ndetse binemezwa n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Imiyoborere myiza ku wa 24 Ukuboza 2015 bigaragazwa na N ° 51 / RGB / NGO / 2015. AMI igamije kubaka amahoro arambye mu Rwanda binyuze mu kugira uruhare mu kubaka umuryango urwanya karengane mu kubaha buri wese ntawe uhejwe kandi uteza imbere byimazeyo abanyamuryango bawo bose(hatitawe kubyo bapfa) ku mpande zose z' ubuzima bwabo ( yaba mu buryo bw'miterere , amarangamutima mu buryo bw'umwuka ndetse n'imitekerereze). Umuryango nk'uwo ni umuryango uba urajwe ishinga no kubaho mu mahoro n'ubwumvikane mu buryo burambye. Ibikorwa byabo ni ngenzi cyane ugendeye ku amateka mabi igihugu cyanyuzemo yaranzwe Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse naho u Rwanda rubarizwa mu Karere k'Ibiyaga Bigari. Byongeye kandi, uyu mwaka benshi mu mfungwa zahamijwe icyaha cya jenoside bazaba bararangije ibihano byabo bityo barekurwe. Abo bazagaruka mu muryango nyarwanda, byumwihariko mu miryango yabo. Bizaba ibyagahebuzo kongera kubunga uhereye hasi mu rwego rwo kwirinda imbogamizi yatambamira amahoro mu gihugu no kurwanya ihungabana rikabije mu baturage. Uruhare rw'umuryango nka AMI ufite ubunararibonye mu kubaka amahoro no kuvura ihungabana bushobora gushyiraho itandukaniro.